Amatora y'umukuru w'igihugu muri Zambia

Guy Scott niwe wari Perezida w'agateganyo

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Guy Scott niwe wari Perezida w'agateganyo

Abaturage bo muri Zambia bazindukiye mu matora y'umukuru w'igihugu nyuma y'urupfu rwa Perezida Michael Sata witabye imana mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize.

Umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Lusaka aravuga ko abantu benshi bafite umwete wo gutora ariko ko imvura nyinshi ishobora gutuma bamwe batitabira icyo gikorwa.

Edgar Lungu wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Patriotic Front ahanganye cyane n'umukandida utavuga rumwe na leta Hakainde Hichilema wo mu ishyaka rya United Party for National Development.

Bombi basezeranyije abaturage guteza imbere uburezi no kongera imirimo.

Igihugu ubu kiyoborwa na Guy Scott wari wungirije Michael Sata.