Papa Fransis yatangiye urugendo muri Afurika
Papa Fransis niwe ushumba wa mbere wa kiriziya gatorika ukomoka muri Amerika y'amajyepfo akaba ari nawe Papa wa mbere w'umuyezuwiti.
Yavukiye i Buenos Aires ku itariki ya 17, ukwezi kwa 12, umwaka 1936, n'ukuvuga ko afite imyaka 76.
Yabaye Umuyezuwiti muri 1969, ubwo yari afite imyaka 32 y'amavuko, maze ajya kwiga muri Argentine no mu Budage.
Akiri umusore bamukuyemo igihaha kimwe kuko cyari kirwaye, ubwo yahagaritse n'amashuli ye.
Yabaye musenyeri muri 1992, aba musenyeri mukuru wa Buenos Aires muri 1998.
Yabaye kardinali muri 2001.
Mu nyigisho ze,Kardinali Bergoglio yakunze guhamagarira kubaha abantu b'ibyiciro byose, ananenga leta zititaga ku bakene.
Mu kwicisha bugufi kwe, mujyi wa Buenos Aires yabaga mu nzu iciriritseiaho aho kuba nzu ihenda yari yaragenewe na kiriziya gatorika.
Ari i Roma, Kardinali Jorge Mario Bergoglio yakunze kwambara ikanzu y'umukara, hari amakuru avuga ko yambaye n'umwambaro wakoreshejwe n'abandi bakardinali bamubanjirije.
Se yari umwimukira w'umutaliyani, yari umukozi ku nzira ya gari ya moshi.