Kenya: Iminsi 3 y'icyunamo

Ababuze ababo

Ahavuye isanamu,

Insiguro y'isanamu, Ababuze ababo

Umukuru wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashyizeho iminsi 3 y'icyunamo yo kwibuka abantu bagera hafi kw'i 150 baguye mu gitero cyagabwe n'umutwe wa Al Shabaab kuri Kaminuza y'i Garissa.

Prezida Kenyatta yavuze ko abateguye kandi bagaha inkunga y'amafaranga abagabye icyo gitero bacengeye cyane mu baturage ba Kenya.

Abantu amajana bagiye gusura uburuhukiro bashyizemo imirambo y'abapfuye buri i Nairobi kugirango barebe ko bamenya ababo.

Hagati aho hari abantu batanu batawe muri yombi muri Kenya bakekwaho kuba baragize uruhare mu gitero cyagabwe n'umutwe wa Al Shabaab kuri Kaminuza y'i Garissa kigahitana abantu 148.

Ubushikiranganji bw'ubutegetsi bw'igihugu bwavuze ko batatu muri abo baregwa kuba barayoboye icyo gitero cy'i Garissa.

Umutwe wa Al Shabaab wasohoye itangazo rigabisha Kenya ko igiye kubona intambara y'igihe kirekire ngo kuko abayisilamu bahohoterwa kuburyo bukabije muri Kenya.

Amabus yatangiye gutwara abanyeshuri barokotse icyo gitero, abasubiza iwabo.

Hari umukobwa basanze yaramaze amasaha 50 yihishe mu kabati.