Oscar Pistorius yasubiye mu rukiko

Oscar Pistorius, icyamamare mu mikino ngororangingo, ari mu rukiko muri kino gitondo nyuma yaho igihano yari yarahawe cyo kwica umukunzi we atabigambiriye gihinduriwe, mu bujurire, igihano cyo kwica.

Bwana Pistorius, w'imyaka 28, ubu afungishijwe ijisho nyuma yo kumara umwaka umwe mu munyururu ku myaka itanu yari yarakatiwe.

Ashobora rero gusubira muri gereza namara kongera gutatirwa.

Yiyemereye ko yishe arashe umukunzi we, Reeva Steenkamp, muri 2013, ariko ko yari yamwibeshyeho akeka ko ari umujura wari wamwinjiranye.