Mu Rwanda hakomeje urubanza rw'abaregwa kwibisha ikoranabuhana baciye muri za banki

Abaregwa ubujura bw'ikoranabuhanga mu rukino uno munsi
Insiguro y'isanamu, Uretse uburyo bwo gusahura banki, mu rukiko hagaragajwe n'ubundi bujura bwakozwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukomeje kuburanisha abantu basaga 20 baregwa ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwibasiye cyane amabanki muri iki gihe.

Uwabimburiye abandi uyu munsi, ni umunya Nigeria Olubunmi Adebesi wari umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Access Bank.

Uyu akaba aregwa kuba ari we watanze icyuho abajura bifashishije basahura iyi banki.

Uyu ni nawe wari wibanzweho mu iburanisha riheruka kuko afatwa nk'umukuru mu baregwa.

Gusa we ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri ubu busahuzi ndetse agasaba ko habaho icukumbura ryo kumenya impamvu Access Bank ari yo yatoranywa muri banki nyinshi ziri mu Rwanda.

Iyi Banki yamaze gutangaza ko yabuze amafranga akabakaba miliyari n'igice z'Amanyarwanda isaba ko yafashwa kugaruza.

Nta gihe kinini gishize ubujura nk'ubu butangiye kuvugwa mu gihugu ariko abahanga bakemeza ko bwiyongera ku muvuduko ukabije

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Nta gihe kinini gishize ubujura nk'ubu butangiye kuvugwa mu gihugu ariko abahanga bakemeza ko bwiyongera ku muvuduko ukabije

Aya ngo yasahuwe hifashishijwe amakarita imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, hakaba ngo n'ayibwe mu buryo bwo guhererekanya amafranga binyuze kuri konti, ibyo bita transfers.

Hagaragajwe ubundi bujura

Uretse uburyo bwo gusahura banki, mu rukiko hagaragajwe n'ubundi bujura bwakozwe cyangwa ubwakumiriwe butaraba bwibasiye amakonti y'ababikije umutungo wabo mu banki.

Umwe mu bakurikiranywe udafunze ngo yiyambajwe n'umukozi wa Access Bank ukomoka muri Nigeria amusaba ko yanyuza miliyoni 165 kuri konti ye hanyuma aba bombi bakayagabana.

Ibi byaje kuba miliyoni zishyirwa kuri konti ariko ngo aza gusanga aka kayabo karakuwe kuri konti ya kimwe mu bigo byo mu Rwanda bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Uyu ngo ni bwo yatangiye gukeka ubujura amenyesha igipolisi na banki.

Undi we ngo yemeye ko konti ye inyuzwaho miliyoni zikabakaba 80 z'Amanyarwanda abisabwe n'umuntu yavuze ko aba mu gihugu cya Kenya.

Gusa ntiyashoboye gusobanura impamvu yemeye kwakira aka kayabo ndetse n'ubucuruzi yakoranaga n'uwayamuhaye.

Imirongo ya za mudasobwa nizo zifashisha cyanye muri ubu bujura

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Imirongo ya za mudasobwa nizo zifashisha cyanye muri ubu bujura

Nta gihe kinini gishize ubujura nk'ubu butangiye kuvugwa mu gihugu ariko abahanga bakemeza ko bwiyongera ku muvuduko ukabije.

Mu mwaka wa 2016, ikigo cy'igihugu cy'uburezi cyahombye akayabo kangana n'ibihumbi 500 by'Amadolari yagomba kwishyurira abanyeshuri biga muri Nigeria akayoberezwa mu gihugu cya Espagne binyuze mu nzira z'ikoranabuhanga.

Leta y'u Rwanda ivuga ko ihangayikishijwe cyane n'ubu bujura ikaba imaze gushora akayabo ka miliyoni 3 z'amadolari ikaza umutekano w'ikoranabuhanga ndetse n'igipolisi kikaba kimaze gushinga urwego rwihariye rugamije guhashya ibi byaha